IKIZAMINI-02

Teacher: admin
Free
4 students

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe:                                                                   

a) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu y’imbere.

b) N’amatara maremare, n’amatara kamenabihu y’imbere.

c) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu y’inyuma.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

Q 2. Ubwikorezi ntarengwa ku binyabiziga bikururara ni:                                                        

a) Toni 30

b) Toni 15

c) Toni 25

d) Toni 20

Q 3. Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite:

a) Ishusho y’uruziga, ubuso bwera ikirango cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

b) Ishusho ya mpandeshatu ubuso bwera n’ikirango  cy’umukara  n’umuzenguruko utukura.        

c) Ishusho ya mpandeshatu ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara  n’umuzenguruko utukura.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 4. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha:

a) Ibitegetswe byihariye gusa.

b) Ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihaye.

c) A na B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri  kirimo.

Q 5. Nta na rimwe abanyamaguru bashobora gutinda mu muhanda cyangwa kuhahagarara cyeretse:

a) Hari impamvu nyakuri  ibibateye.                                                                                                  

b) Bambukiranya umuhanda munzira y’abanyamaguru.

c) Iyo bagize itsinda ry’abantu benshi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 6. Amatara maremare n’ayo kubisikana ategetswe gukoreshwa gusa iyo umuvuduko w’ikinyabiziga kidapakiye  kandi kigeze ahategamye ushobora kurenga:

a) Km 40 mu isaha.

b) Km 30 mu isaha.

c) Km 25 mu isaha.           

d) Km 20 mu isaha.

Q 7. Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane tuvuga ibi bikurikira:

a) Iherezo ry’umuhanda.

b) Ko umurongo ukomeza wegereje.                                                   

c) A na B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro, igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga ku ntera ya:                                                          

a) Metero 200 nibura.

b) Metero 150 nibura.

c) Metero 250 nibura.

d) Metero 100 nibura.

Q 9. Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari:                                      

a) Bwa metero 2 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi.

b) Bwa metero 5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi.

c) Bwa mbere 1,5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 10. Umubare w’inyamanswa zikurura ikinyabiziga ntushobora kurenga:

a) Enye zikurikiranye n’eshanu  zibangikanye.

b) Ebyiri zikurikiranye n’eshatu  zibangikanye.

c) Enye zikurikiranye n’eshatu  zibangikanye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 11. Umuyobozi agomba gushobora guhagarika ikinyabiziga cye akurikije:

a) Aho ageza amaso n’imbere y’icyapa kibimutegeka.

b) Uko ahantu hameze n’uko ahabona.

c) Aho ageza amaso n’imbere y’inkomyi idatunguranye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 12. Umuyobozi w’ikinyabizi, w’ikinyamitende itatu cyangwa uw’ikinyamitende ine bifite moteri agomba kugira aho yicara hafite:

a) Ubugari butari munsi  ya santimetero 40

b) Ubugari butari munsi  ya santimetero 30

c) Ubugari butari munsi  ya santimetero 55

d) Ubugari butari munsi  ya santimetero 50

Q 13. Kugira ngo bitabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, inyamaswa zigomba kugabanywamo amatsinda uretse mu bihe bikurikira:                                       

a) Igihe hari abayobozi bahagije.

b) Igihe hatanzwe amabwiriza yihariye yo kwimuka.

c) Igihe nta mabwiriza yandi yatanzwe.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 14. Umurongo ugizwe na mpandeshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho abayobozi baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana:

a) Ahanyurwa n’abanyamaguru.

b) Ahanyurwa n’amagare.

c) Aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 15. Abayobozi bashobora kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru mu gihe:

a) Bashaka kwihuta.

b) Ubugari bw’umuhanda budahagije kugira  ngo  ibisikana  ryorohe.

c) Nta banyamaguru bagenda muri iyo nzira nyabagendwa.

c) B na C ni byo bisubizo by’ukuri.

Q 16. Iyo kugenda  ku mirongo ibangikanye byemewe kandi ibisate by’umuhanda bikaba bigaragazwa n’imirongo irombereje cyangwa  iciyemo uduce, abayobozi babujijwe:

a) Kongera umuvuduko.

b) Kunyura hejuru y’iyo mirongo.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 17. Ahanyura abayobozi  b’amagare n’aba  velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda, haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na:

a) Urukiramende cyangwa ingirwamwashi y’ibara ryera.

b) Mpande eshatu cyangwa ingirwamwashi y’ibara ryera.

c) Kare cyangwa ingirwamwashi y’ibara ry’umuhondo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 18. Mu bitegekwa n’abakozi babifitiye  ububasha ukuboko cyangwa  amaboko atambitse ategeka:

a) Gutambuka kw’abaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa n’amaboko cyangwa n’ukuboko kurambuye.

b) Guhagarara kubaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa n’amaboko cyangwa n’ukuboko kurambuye.

c) Kwihuta kubava muri icyo cyerekezo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 19. Amagambo”ATTENTION CONVOI” yanditse ku cyapa cy’umuhondo  mu nyuguti  zitukura zishyirwa  ku kinyabiziga cya mbere mu biherekeranyije mu butumwa agomba gusomeka  neza kumanywa:

a) Muri metero 150

b) Muri metero 200

c) Muri metero 250

d) Muri metero 100

Q 20. Iyo uburebure bw’imizigo iri ku kanyamiziga gakururwa burenga metero 12 hagomba:         

a) Umuherekeza ukurikiye icyo  kinyabiziga ku maguru.

b) Abandi bantu 02 bamufasha gukurura ako kanyamizigo.

c) Undi muntu umwe nawe ukurura ako kanyamizigo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

 

   …………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.