IKIZAMINI-05

Teacher: admin
Free
0 student

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Iyo imirimo cyangwa inkomyi biri ahantu hatoya hagati ya mugitondo na  nimugoroba bigomba  gushyirwaho  ibimenyetso  bikurikira:                                       

a) Utubendera dutukura dufite nibura cm15 z’uruhande.

b) Utubendera tw’umuhondo dufite nibura cm 50 z’uruhonde.

c) Utubendera dutukura dufite nibura cm 50 z’uruhande.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 2. Ijambo feri y’urugendo rivuga:                                                                                             

a) Uburyo busanzwe bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigende buhoro cyangwa gihagarare.

b) Uburyo bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigende buhoro kandi gihagarare igihe feri idakora neza.

c) Uburyo bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigume hamwe mu gihe umuyobozi atakirimo.

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 3. Ibyandikishije ibara ryera mu muhanda bishobora kuzuza:

a) Ibyerekanwa n’ibyapa.

b) Ibyerekanwa n’ibimenyetso bimurika.                                                                 

c) Ibyerekanwa n’umukozi ubifitiye ubububasha.                      

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 4. Ibyapa biyobora bishyirwa ahaboneye kurushaho hakurikijwe:                               

a) Ko ari ahantu habi.

b) Uko icyo byerekana kimeze.

c) Kubonwa neza n’abo bigenewe.                                                                                                  

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 5. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo byogutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ya:

a) M 100 kugeza kuri m 150 y’ahantu habi byerekana.

b) M 150 kugeza kuri m 200 y’ahantu habi byerekana.

c) M 50 kugeza kuri m 100 y’ahantu habi byerekana.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 6. Icyapa cyerekana ko bibujijwe kuvuza amahoni kirangwa na:

a) Ishusho ya mpande eshatu, ubumoso bw’umweru, ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

b) Ishusho y’uruziga, ubuso bw’ubururu, ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

c) Ishusho y’uruziga, ubuso bw’umweru, ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 7. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira:

a) Mu nsisiro gusa.

b) Hafi y’ibitaro gusa.

c) Mu nsisiro cyangwa ahandi hose.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Umuyobozi ushaka guhindukiza ikinyabiziga cyangwa kukiganisha ku ruhande agomba kubigaragaza neza kandi ku buryo buhagije akiri mu ntera ya:

a) Metero 60 nibura.

b) Metero 50 nibura.

c) Metero 40 nibura.

d) Metero 30 nibura.

Q 9. Iyo kuva bwije kugeza bukeye, bitagishoboka kubona muri m 200 ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bitari velomoteri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko ku ruhande mu nzira nyabagendwa bigomba kugaragazwa na:

a) Imbere ni itara rimwe ritukura.

b) Inyuma ni amatara abiri atukura.

c) Inyuma ni amatara abiri yera.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 10. Amatara kamenabihu ashobora gusimbura amatara akurikira:                    

a) Amatara ndanga.

b) Amatara yo gusubira inyuma.

c) Amatara yo kubisikana n’amatara y’urugendo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 11. Hakorwa iki iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye:

a) Hashyirwaho umuherekeza.

b) Umuyobozi agabanya umuzigo.

c) Umuyobozi agomba gukurura ikinyabiziga cye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 12. Ahatari mu nsisiro kandi ntayandi mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku mapikipiki ni:                                                        

a) Km 80 mu isaha.

b) km 70 mu isaha.

c) Km 60 mu isaha.

d) Km 50 mu isaha.

Q 13. Abantu bose bari mu kinyabiziga bagomba kukivamo igihe kigiye gushyirwa mu cyome uretse aba bakurikira:

a) Abarwayi .

b) Umuyobozi n’abagiherekeje.

c) Abana n’abayobozi bacyo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 14. Umuyobozi ntashobora gusiga ikinyabiziga cye atabanje kwiringira ibi bikurikira:

a) Ko nta mpanuka iribube.

b) Ko kitakoreshwa nta ruhushya rwe.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 15. Ihindura ryose rikozwe ku cyapa kiranga rigomba kumenyeshwa:

a) Umutwe wa police ushinzwe umutekono mu muhanda.

b) Police y’igihugu.

c) Ibiro byatanze icyo cyapa.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 16. Imirongo yera yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari buri hagati:

a) Cm 10 na cm 60

b) Cm 60 na cm 25

c) Cm 30 na cm 60

d) Cm 20 na cm 60

Q 17. Ku binyabiziga by’ingabo z’igihugu ikimenyetso cy’umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kigomba kugira gishyirwa:                                                                           

a) Inyuma ku ruhande rw’iburyo.

b) Imbere ku ruhande rw’ibumoso.

c) Inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 18. Mu nsisiro ibyapa biburira bigomba gushyirwa:                                                          

a) Ibumoso bw’umuhanda.

b) Iburyo bw’umuhanda.

c) Iruhande neza y’ahantu habi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 19. Umuyobozi ushaka kugabanya umuvuduko abyerekanisha:

a) Amatara yo guhagarara gusa.

b) Amatara yo guhagarara umwanya munini.

c) Amatara magufi n’amaremare.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 20. Ku mateme, hagati y’ibinyabiziga bifite ibimenyetso byerekana umuvuduko hagomba kuba nibura:

a) Metero 10

b) Metero 20

c) Metero 15

d) Metero 25

 

   …………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.