IKIZAMINI-06

Teacher: admin
Free
4 students

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Kugirango umuhanda uhindurwe icyerekezo kimwe, icyemezo gifatwa:

a) Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umuyobozi w’intara.

b) Umutegetsi ushinzwe amateme n’imihanda.                                              

c) Minisitiri ushinzwe imirimo ya leta.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 2. Icyemezo cyo kwambura burundu umuyobozi uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bimenyeshwa:

a) Ubutegetsi bw’arutanze.

b) Porokireri wa repuburika.

c) Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

d) Minisitiri w’ubutabera.

Q 3. Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe ni:

a) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu.

b) N’amatara maremare, n’amatara kamenabihu.                                        

c) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu y’inyuma.

d) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

Q 4. Iyo umuhanda ugabanyijemo ibisate bitatu kandi ukaba ugendwamo mu byerekezo byombi, umuyobozi wese abujijwe:

a) Kugendera mu gisate cyerekeye inkombe y’iburyo.

b) Kugendera mu gisate cyerekeye inkombe y’ibumoso.

c) Kongera umuvuduko.

d) A na C nibyo bisubizo by’ukuri.

Q 5. Uretse igihe icyapa kibyerekana ukundi uburemere ntarengwa ku mateme akozwe  mu mbaho no mu ngiga z’ibiti ni:                                                                                

a) Toni 8                                                                                                                                                 

b) Toni 9

c) Toni 7

d) Toni 6

Q 6. Igihe amapikipiki na Velomoteri bigenda munzira nyabagendwa, amatara magufi y’abyo agomba gukoreshwa:

a) Igihe cya ny’injoro gusa.

b) Kumanywa iyo hari igihu.

c) Igihe cyose mu buryo bwose.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 7. Umuyobozi ntashobora gusiga ikinyabiziga cye atabanje kwiringira ibi bikurikira:

a) Ko ntampanuka iribube.

b) Ko kitari bukoreshwe nta ruhushya rwe.                                                                                      

c) A na B ni byo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Ijambo romoroki ntoya bivuga:

a) Remoruke iyariyo yose yagenewe gufatishwa kukinyabiziga.

b) Remoruke iyariyo yose ifite uburemere ntarengwa burenga ibiro 750

c) Remoruke iyariyo yose ifite uburemere butarenga ibiro 750

d) Ikinyabiziga cyagenewe gukururana n’ikindi.

Q 9. Icyapa gitegeka umuyobozi icyerekezo agomba kunyuramo kiba gifite ubuso busa:

a) Umutuku.

b) Ubururu.

c) Umukara.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 10. Icyapa kiranga nimero y’ikinyabiziga iyo kibwe, cyatakaye bigomba kumenyeshwa bidatinze:

a) Police y’igihugu.

b) Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

c) Ibiro by’agitanze.

d) Minisitiri w’imari ya leta.

Q 11. Uburebure bwemewe mu Rwanda bwa romoroki ntibushobora kurenga:

a) 17 m na 40 cm.

b) 18 m na 40 cm.

c) 18 m.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 12. Imyaka fatizo kubayobozi ba velomoteri ni:                                                     

a) 18

b) 17

c) 19

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 13. Niryari abanyamagare na Velomoteri bazubahiriza amategeko agenga abanyamaguru:  

a) Igihe bazaba bagendesha ibinyabiziga byabo babyicayeho.

b) Igihe bazaba bihuta.

c) Igihe bagendesha ibinyabiziga byabo batabyicayeho.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 14. Ibinyabiziga bihererekeranije mu butumwa hagati y’ikinyabiziga n’ikindi hagomba kubamo nibura intera ya:

a) 10 m

b) 50 m

c) 30 m

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 15. Ibitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha:                                                                             

a) Binganya agaciro n’ibindi bimenyetso.

b) Birushwa agaciro n’ibindi bimenyetso.

c) Birusha agaciro ibindi bimenyetso.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 16. Ubwikorezi ntarengwa ku rwego B rwagenewe gutwara ibintu:

a) Birenga 3.5 T

b) Bitarenga 3500 kg

c) Birenga 5000 kg

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 17. Ibisikana rikorerwa Kuruhe ruhande:                                                                                   

a) Ku ruhande rw’iburyo.

b) Ku ruhande rw’ibumoso cyangwa ibumoso.

c) Ku ruhande rw’ibumoso.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 18. Itara ryerekana umuvuduko ntarengwa rishyirwa kukinyabiziga:                           

a) Gifite uburemere ntarengwa burenga toni 5

b) Gifite uburemere ntarengwa butarenga toni 5

c) A na B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 19. Ihoni rya Velomoteri ry’umvikanira mu ntera ya metero:

a) 20 metero.

b) 30 metero.

c) 50 metero.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 20. Ijambo igare bivuga:                                                                                                                       

a) Ikinyamitende cy’imitende 2

b) Ikinyabiziga cy’imitende 2

c) Ikinyabiziga cy’ibiziga 2

d) Ikinyamitende cy’ibiziga 2

 

  …………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.