IKIZAMINI-08

Teacher: admin
Free
14 students

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Iyo banyuze iruhande rw’iinkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu muhanda , abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari:

a) Bwa metero 2 nibura hagata yayo n’iyo nkomyi.

b) Bwa metero 5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi.

c) Bwa metero 1,5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 2. Umubare w’inyamaswa zikurura ikinyabiziga ntushobora kurenga:

a) Enye zikurikiranye n’eshanu zibangikanye.

b) Ebyiri zikurikiranye n’eshatu zibangikanye.

c) Enye zikurikiranye n’eshatu zibangikanye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 3. Amatara  ndangaburumbarare agomba kubonwa  nijoro, igihe ijuru rikeye  n’umuyobozi w’ikinyabiziga ku ntera ya:

a) Metero 200 nibura.

b) Metero 150 nibura.

c) Metero 250 nibura.

d) Metero 100 nibura.

Q 4. Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi  kandi twegeranye cyane tuvuga ibi  bikurikira:

a) Iherezo ry’umuhanda.

b) Ko umurongo ukomeza wegereje.

c) A na B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 5. Ubwikorezi ntarengwa ku binyabiziga bikururana ni:

a) Toni 30

b) Toni 15

c) Toni 25

d) Toni 20

Q 6. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha:

a) Ibitegetswe byihariye gusa.

b) Ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye.

c) A n B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 7. Amatara ndangambere yakira rimwe burigihe:                                                

a) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu y’imbere.

b) N’amatara maremare, n’amatara kamenabihu y’imbere.

c) N’amatara magufi, n’amatara kamenabihu y’inyuma.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubusikanirwamo gifite:

a) Ishusho y’uruziga,ubuso bwera ikirango cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

b) Ishusho ya mandeshatu ubuso bwera n’ikirango cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

c) Ishusho ya mandeshatu ubuso bw’ubururu ikirango cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 9. Amatara maremare n’ayo kubisikana ategetswe gukoreshwa gusa iyo umuvuduko w’ikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye ushobora kurenga:                        

a) Km 40 mu isaha.

b) Km 30 mu isaha.

c) Km 25 mu isaha.

d) Km 20 mu isaha.

Q 10. Nta na rimwe abanyamaguru bashobora gutinda mu muhanda cyangwa  kuhahagarara cyeretse:

a) Hari impamvu nyakuri ibibateye.

b) Bambukiranya umuhanda munzira y’abanyamaguru.

c) Iyo bagize itsinda ry’abantu beshi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 11. Amagambo ”ATTETION  CONVOI” yanditse ku cyapa cy’umuhondo munyuguti  zitukura  zishyirwa ku kinyabiziga cya mbere mu bihekeranyije mu butumwa agomba gusomeka neza kumanywa:                                               

a) Muri metero 150

b) Muri metero 200

c) Muri metero 250

d) Muri metero 100

Q 12. Iyo uburebure bw’imizigo iri ku kanyamizigo gakururwa burenga metero 12 hagomba:

a) Umuherekeza ukurikiye icyo kinyabiziga ku maguru.

b) Abandi bantu 02 bamufasha gukurura ako kanyamizigo.

c) Undi muntu umwe nawe ukurura ako kanyamizigo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 13. Mu bitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha ukuboko cyangwa amaboko atambitse ategeka:  

a) Gutambuka kubaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekenwa n’amaboko cyangwa n’ukuboko kurambuye.

b) Guhagarara kubaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa n’amaboko cyangwa n’ukuboko kurambuye.

c) Kwihuta kubava muri icyo cyerekezo.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 14. Ahanyura  abayobozi  b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende ibiri  bambukiranya umuhanda, haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na:

a) Urukiramende cyangwa ingirwamwashi y’ibara ryera.

b) Mpande eshatu cyangwa ingirwamwashi y’ibara ryera.

c) Kare cyangwa ingirwamwashi y’ibara ryumuhondo.

d) Nta gisubizo kirimo.

Q 15. Umuyobozi w’ikinyabiziga, w’ikinyamitende itatu cyangwa uwi’ikinyamitende ine  bifite moteri agomba  kugira aho yicara hafite:                                            

a) Ubugari butari munsi ya santimetero 40

b) Ubugari butari munsi ya santimentero 30

c) Ubugari butari munsi ya santimentero 55

d) Ubugari butari munsi ya santimetero 50

Q 16. Umurongo ugizwe na mpande eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho  abayobozi  baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda  werekana:

a) Ahanyurwa n’abanyamaguru.

b) Ahanyurwa n’amagare.

c) Aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 17. Umuyobozi agomba gushobora guhagarika ikinyabiziga cye akurikije:

a) Aho ageza amaso n’imbere y’icyapa kibimutegeka.

b) Uko ahantu hameze n’uko ahabona.

c) Aho ageza amaso n’imbere y’inkomyi idatunguranye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 18. Kugira ngo bitabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, inyamaswa zigomba  kugabanywamo amatsinda uretse mu bihe bikurikira:

a) Igihe hari abayobozi bahagije

b) Igihe hatanzwe amabwiriza yihariye yo kwimuka

c) Igihe nta mabwiriza yandi yatanzwe

d) Nta gisibizo cy’ukuri kirimo

Q 19. Iyo kugenda ku mirongo ibangikanye byemewe kandi  ibisate by’umuhanda bikaba  bigaragazwa n’imirongo irombereje cyangwa iciyemo uduce ,abayobozi babujijwe:

a) Kongera umuvuduko

b) Kunyura hejuru y’iyo mirongo

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Q 20. Abayobozi bashobora kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru mu gihe:

a) Bashaka kwihuta

b) Ubugari bw’umuhanda budahagije kugirango ibisikane ryorohe

c) Nta banyamaguru bagenda muri iyo nzira nyabagendwa

d) B na C ni byo bisubizo by’ukuri

 

      …………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.