IKIZAMINI-09

Teacher: admin
Free
0 student

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Icyapa kivuga ko hatanyurwa n’ibinyamitende gifite ubuso:

a) Bw’ibara ry’umukara.

b) Bw’ibara ry’ubururu.

c) Bw’ibara ry’umutuku.

d) Bw’ibara ry’umweru.

Q 2. Ahanyurwa n’abayobozi b’amagare na velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda hagaragazwa na:

a) Imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare z’ibara ry’umweru.

b) Imirongo ibiri icagaguye igizwe n’ingirwamwashi z’ibara ry’umweru.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 3. Intera nini hagati y’urubibi rw’inyuma rw’ibyapa n’urubavu rw’ikinyabiziga ni:

a) 40 cm.

b) 60 cm.

c) 120 cm.

d) 180 cm.

Q 4. Ijambo”akagarurarumuri” bivuga akantu karabagirana gasubiza imirasire y’urumuri:

a) Ku kintu kirabagirana .

b) Ku kintu kiyohereje .

c) Ku mpande z’inzira nyabagendwa.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 5. Ijambo”itara ndanga cyerekezo cg ikinyoteri” bivuga itara ry’ikinyabiziga rigenewe kwereka abandi bagenzi ko umuyobozi ashaka kugana :

a) Iburyo

b) Ibumoso

c) Iburyo cyangwa Ibumoso

d) Kuruhande uru n’uru

Q 6. Ikinyabiziga cyagenewe gukururwa n’ikindi ni:

a) Remoroki.

b) Imodoka.

c) Makuzungu.

d) Ikinyamitende.

Q 7. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda bigizwe na:                                                

a) Ibyapa n’ibimenyetso bimurika.

b) Ibimenyetso byo mu muhanda.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Iyo umurongo wera ucagaguye n’umurongo wera ukomeje ibangikanye, umuyobozi yita:

a) Ku murongo ucagaguye.

b) Ku murongo udacagaguye.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Ku murongo urushijeho kumwegera.

Q 9. Ibyapa byo ku muhanda bigizwe na:                       

a) Ibyapa biburira, ibyo gutambuka mbere n’ibyapa ndanga.

b) Ibiburira, ibyo gutambuka mbere, ibimenyetso bibuza cyangwa bitegeka n’ibyapa ndanga.

c) Ibiburira, ibyo gutambuka mbere n’ibimenyetso bibuza.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 10. Icyapa cyerekana umuhanda ubisikanirwamo kigizwe na mpandeshatu ifite:

a) Ubuso mu ibara ritukura, ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

b) Ubuso mu ibara ry’ubururu, ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko  utukura.

c) Ubuso mu ibara ry’umweru, ikiranga  cy’umukara n’umuzenguruko utukura.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 11. Remoroki iyo ariyo yose yagenewe gufatishwa ku kinyabiziga gikurura kuburyo igice cyayo kiba kikiryamyeho kdi igice cy’uburemere bwacyo ndetse n’ubw’ibyo itwaye bukaba bushikamiye icyo kinyabiziga ni:                             

a) igikomatanye

b) Makuzungu

c) Remoroki

d) Igikururana kabiri

Q 12. Ijambo”ikinyabiziga kigendeshwa na moteri” bivuga ikinyabiziga cyose gifite moteri ikigendesha kandi kigendeshwa:

a) N’umuyobozi.

b) Na moteri.

c) N’ibikigize.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 13. Ijambo “inzira y’ibinyabiziga” rivuga:

a) Inzira zikikije umuhanda.

b) Umuhanda.

c) Inzira nyabagendwa.

d) Umuhanda n’inzira ziwukikije.

Q 14. Ijambo”Remoroki ntoya ”bivuga remoroki iyo ariyo yose ifite uburemere:

a) Burenga ibiro 750

b) Butarenga ibiro 750

c) Bungana n’ibiro 750

d) Butarenga ibiro 7500

Q 15. Amatara ndanga mubyimba cyangwa ndanga burumbarare yerekana ubugari bw’ikinyabiziga igihe uburebure burenga 6m cyangwa ubugari bwacyo burenga:                                            

a) 210 m

b) 210 habariwemo ibyo kikoreye

c) 3 m

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Q 16. Itara ry’icyatsi kibisi risa n’akarangakerekezo gafite isonga ryerekana hasi risobanura ko:

a) Kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi ba velomoteri.

b) Kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi bakigana.

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 17. Ibyapa byereka abagenda ibyo babujijwe n’ibyo bategetswe bimeze:

a) Nk’ingasire.

b) Nk’uruziga.

c) Nka kare.

d) Nk’urukiramende.

Q 18. Uturangakerekezo dutoranya tw’ibara ryera dushobora gushyirwa:

a) Kure y’amasangano

b) Mu amasangano

c) Hafi y’amasangano

d) Nta gisibizo cy’ukuri kirimo

Q 19. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha:

a) Ibitegetswe byihariye gusa

b) Ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Q 20. Imirongo yera yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari buri hagati ya:

a) 20cm na 60cm

b) 10cm na 60cm

c) 60cm na 25cm

d) 60cm na 60cm

 

…………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.