IKIZAMINI-10

Teacher: admin
Free
6 students

0 ratings


Course Description

CLICK HERE TO GET THE ANSWERS

IKIZAME CY’URUHUSHYA RW’AGATEGANYO RWO GUWARA IBINYABIZIGA

Amanota yo gutsinda ni 12/20 kuzamura ; ikizame kigizwe n’ibibazo 20 kimara iminota 30 kandi uwasibye igisubizo agihabwaho zero.

Q 1. Mu bitegekwa n’umukozi ubifitiye ububasha Kuzunguza intambike itara ritukura bitegeka gu hagarara:

a) Abageze mu masangano

b) Abari hafi yaryo

c) Abo iryo tara riganishahoi.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 2. Mu bitegekwa n’umukozi ubifitiye ububasha ukuboko kuzamuye gutegeka ibi bikurikira:

a) Abagenzi bose bagomba guhagarara.

b) Abagenzi bose bagomba guhagarara uretse abageze mu isangano.

c) Abaturuka imbere ye nibo bahagarara.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 3. Mu bitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha ukuboko cyangwa amaboko atambitse ategeka:

a) Guhagarara kw’abaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa n’ukuboko cyangwa amaboko arambuye.

b) Gutambuka kw’abaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa n’ukuboko cyangwa amaboko arambuye.

c) Guhagarara kubava muri icyo cyerekezo.

d) Kwihuta kubava muri icyo cyerekezo.

Q 4. Ntawe ushobora gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteur mu nzira nyabagendwa adafite kandi atitwaje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatanzwe na :

a) Prokireri wa Republica.

b) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

c) Komite y’igihugu ishinzwe umutekano mu muhanda.

d) Police y’igihugu.

Q 5. Icyemezo cyo kwambura burundu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kimenyeshwa :

a) Prokireri wa Republica

b) Ubutegetsi bwa butanze

c) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu

d) Ministri w’ubutabera

Q 6. Uruhushya rw’agateganyo rufite agaciro ku nzego zose z’ibinyabiziga uretse:

a) Ibinyabiziga byo mu nzego B na F.

b) Ibinyabiziga bikomatanye.

c) A n B nibyo bisubizo by’ukuri.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 7. Amapikipiki n’ibinyamitende itatu bifite moteri biriho cg bidafite intebe kuruhande biri mu rwego rwa:                                               

a) A na B.

b) A.

c) F.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 8. Ibinyamitende ine bifite moteri bitwarwa n’urwego rwa:

a) A.

b) F.

c) B

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 9. Ibinyabiziga bikomatanye, bifite remoroke ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 750 bitwarwa n’urwego rwa:                    

a) E.

b) C.

c) F.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 10. Urwego B imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya yo kwicarwamo hatabariwemo uw’umuyobozi:

a) irenga 8.

b) itarenga 18.

c) irenga 18.

d) Itarenga 8.

Q 11. Ibikoresho ngarurarumuri bishyirwa ku nkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda bishyirwaho ku buryo abagenzi babona gusa iburyo bwabo iby’ibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije naho ibumoso bwabo bakahabona:                                               

a) Iby’ibara ry’icyatsi.

b) Iby’ibara ryera.

c) Iby’ibara ry’umuhondo.

d) Iby’ibara ry’ubururu.

Q 12. Imyanya y’aho ibinyabiziga bibujijwe kunyura cyangwa bitegeka ibinyabiziga kunyura mu cyerekezo iki n’iki bishobora kugaragazwa ku butaka n’imirongo iberamye iteganye yera ifite ubugari buri hagati ya 10cm na 15cm kandi itandukanyijwe no kuva kuri:

a) 10cm kugeza kuri 15cm.

b) 15cm kugeza kuri 20cm.

c) 20cm kugeza kuri 30cm.

d) 25cm kugeza kuri 35cm.

Q 13. Ibimenyetso by’agateganyo bivanaho agaciro k’ibimenyetso:

a) Birombereje byera biri ahantu hamwe.

b) Birombereje byera biri ahantu hatandukanye.

c) Birombereje bitukura biri ahantu hamwe.

d) Birombereje by’umuhondo biri ahantu hamwe.

Q 14. Ibyandikishije ibara ryera mu muhanda bishobora:

a) Gusimbura ibyerekanwa n’ibyapa.

b) Gusimburwa ibyerekanwa n’ibyapa.

c) Kuzuza ibyerekanwa n’ibyapa.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 15. Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri ibi bikaba bishobora kuba bigizwe na:                                       

a) Umurongo ucagaguye n’udacagaguye.

b) Umurongo udacagaguye n’ucagaguye ibangikanye.

c) Umurongo udacagaguye, ucagaguye n’iyi yombi ibangikanye.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 16. Ahantu uburyo bwo kugenda mu muhanda byerekanwa n’ibimenyetso bimurika, ibinyabiziga bishobora kuhagenda biteganye:

a) Naho umubare wabyo utatuma biba ngombwa.

b) Umubare wabyo utarengeje uwateganyijwe.

c) Begereye imirongo y’abanyamaguru.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 17. Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane tuvugako:

a) Ugeze ku murongo ukomeza.

b) Urenze umurongo ukomeza.

c) Wegereje umurongo ukomeza.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

Q 18. Ubuhagarike bw’ibinyabiziga bikururana hashyizweho ibituma bikururana icya mbere kikaba gikururwa n’inyamaswa ntiburenza:

a) 18

b) 14

c) 24

d) Nta gisibizo cy’ukuri kirimo

Q 19. Umurongo wera ucagaguye uvugako buri muyobozi abujijwe kuwurenga uretse gusa mu gihe:

a) Atabiherewe uruhushya n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

b) Agiye guhagarika ikinyabiziga ayoboye.

c) Agiye kunyura ku kinyabiziga, agiye gukatira ibumoso, guhindukira cyangwa kujya mu kindi gice cy’umuhanda.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Q 20. Umurongo ugizwe na mpandeshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho abayobozi zireba baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana:

a) Ahanyurwa n’abanyamaguru.

b) Aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka.

c) Ahanyurwa n’amagare.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

 

      …………………………………………………..  AMAHIRWE MASA  ……………………………………………..

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.