IMYITOZO

Teacher: admin
Free
2 students

0 ratings


Course Description

IMYITOZO KU IBIBAZO BY’AMATEGEKO Y’UMUHANDA

1.Ni ryari umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kuzimya moteli, akavanamo vitese igihe agenda ahamanuka ?

2. Ni ibihe  bintu buri kinyabiziga kigomba Kugira?

3. Ni ayahe matara aranga ikinyabiziga kandi akigaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere?
4. Umurongo ugizwe na mpandeshatu zerekeje imitwe aho abayobozi b’ibinyabiziga baturuka umenyesha iki mumuhanda?

5. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye kuburyo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana iki?

6. Vuga uko ahantu abayobozi b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda haba hameze.

7. Imyaka y’ifatizo ku nzego ku nzego z’ibinyabiziga zibaho mu Rwanda ni ingahe? Vuga buri rwego n’imyaka yarwo.

8. Ni ryari uva mumurongo wari urimo iyo mwagendaga mubangikanye ?
9. Umuyobozi w’ikinyabiziga uhinduye ikerekezo agomba gukora iki ?

10. Iyo nta mategeko awugabanya birushijeho, umuvuduko ntarengwa ni uwuhe kubinyabiziga (vuga buri kimwe kimwe) ?

11. Umuvuduko wo munsisiro uteye ute?

12. Iyo ibinyabiziga bigeze mu masangano aho banyura bagombye kuzenguruka (rond point) ari ibyagezemo ari n’ibigiye kwinjira n’ibihe bitambuka mbere?

13. Umuyobozi ugeze mu isangano aho ibimenyetso by’umuriro biyobora ibinyabiziga abigenza ate?

14. Ni ibihe binyabiziga bigomba gukorerwa isuzumwa nibura 2 mu mwaka?

15. Ni ryari ibinyabiziga bya gisilikare bidakurikiza amategeko agenga ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ?

16. Iyo abanyamaguru bagendera mu nzira nyabagendwa, ni uruhe ruhande bategetse kugenderamo?

17. Ni ryari ibigereranyo bigomba gushyirwa ku ngasire (disque) imwe?

18. Ni ryari bibujijwe kugenda ibumoso bw’umurongo wera udacagaguye ?

19. Icyapa kibuza kurenza 80 kms /h nikigutegeka kutajya munsi ya 80 kms /h bitandukaniye he ? bishushanye.

20. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo uburyo bungahe ? Buvuge ?

21. Ibyapa (ibimenyetso)  byo mumuhanda biri amoko angahe ?

22. Umuyobozi ugenda mumuhanda ugabanijwe n’umurongo ucagaguye abwirwa n’iki ko ari hafi kugera kumurongo udacagaguye?

23. Ibimenyetso abayobozi b’ibinyabiziga ndakumirwa badakurikiza ni ibihe mu gihe guhita kwabo kurangwa n’intabaza yihariye?
24. Ibyapa biburira n’ibyo gutambuka mbere (amabara)

25. Umuyobozi w’ikinyabiziga cg w’ikinyamitende itatu (ine) bifite moteur agomba kugira aho yicara hafite ubugari butari munsi ya cm zingahe?

26. Hagati y’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa bigamije urugendo rumwe hagomba kubamo byibura metero zingahe?

27. Ikinyabiziga cya mbere n’icya nyuma bikurikiranye mubutumwa bishyirwaho ibihe bimenyetso?

28. Vuga umubare ntarengwa w’inyamaswa zikurura ikinyabiziga zikururanye n’umubare ntarengwa zibangikanye.

29. Isonga y’impombo yohereza ibyotsi ryerekezwa mur uhe ruhande rw’ikinyabiziga?

30. Ninde ushyiraho ibimenyetso byerekana imirimo ikorerwa mu nzira? Bivanwaho ryari nande?

31. Ninde ushyiraho ibimenyesto by’inkomyi mu nzira nyabagendwa?

32. Ni gihe ki umuyobozi w’ikinyabiziga ufite permis yo gutwara imodoka iri mu rwego rwa “B” agomba gutwara minibus?

33. Ni ryari abanyamaguru bagenda mumuhanda bategetswe kugendera kuruhande rw’iburyo aho kugendera ku ruhande rw’ibumoso ?

34. Ni ibihe binyabiziga bitegetswe kugendera mu gice cy’umuhanda gikikijwe n’uduce tugari tw’imirongo tudafatanye tw’ibara ryera?

35. Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse usobanura iki?

36. Vuga ubwoko butatu bw’amatara yakira rimwe buri gihe.

37. Ni ibihe binyabiziga bitegetswe kugira amatara ndangaburumbarare ?

38. Ibikoresho ngarura rumuli bigaragaza inkombe zombi z’inzira nyabagendwa bigomba kugaragara mu yahe mabara?

39. Ni ibihe byapa bibujijwe gushyirwa ku nzira nyabagendwa?

40. Ni ibihe binyabiziga bitari ngombwa kurangirwa kure n’ibimenyetso byabugenewe kugirango biburire hakiri kare abandi baza babigana mu gihe cyose byaba bihagaritswe ahantu habujijwe?

41. Vuga nibura ibintu bine (4) umuyobozi w’ikinyabiziga agoma kuringanirizaho umuvuduko kugirango utamubera intandaro y’impanuka.

42. Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse byoroshye, abayobozi bakora iki ?

43. Iyo habaye impanuka umuyoboziw’ikinyabiziga akora iki ?

44. Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gafite agaciro kubuhe bwoko bw’ibinyabiziga?

45. Igice cy’inzira nyabagendwa  kiri hagati y’imirongo yera icagaguye ibangikanye (kandi gifite ubugari budahagije kugirango imodoka zitambuke neza) kimenyesha iki?

46. Ni ryali ikinyabiziga kibujijwe guhagarara umwanya muto n’umunini mu ruhande ruteganye n’urw’ikindi kinyabiziga gihagazemo?

47. Ni ryari imodoka ipakiye, kawa, ibyatsi ishobor kurenza 2,75 m?

48. Itara ryo gusubira inyuma ryaka ryali?

49. Ugutangwa ku ibyapa ndanga biri kumwe n’ikarita iranga ikinyabiziga bibanza gutangirwa imisoro igenwa n’iteka rya nde?

50. Ni ryari ikinyabiziga cyemererwa kugenda mu nzira nyabagendwa?

 

Course Curriculum

Curriculum is empty
error: FOR ONLINE USE ONLY.