Iki cyapa gisobanuye ko bitemewe guhagarika imodoka aho.

Iki cyapa gisobanura ko bitemewe kuvuza amahoni uretse igihe uri kwirinda impanuka

Umuyobozi abujijwe guhindukiza ikinyabiziga mu cyerekezo ari kuvamo ajya mu wundi muhanda

Ntihanyurwa n'imodoka n'amapikipiki afite akanyamizigo kuruhande.

Birabujijwe kunyura ku kinyabiziga cyose kitari ikinyamitende ibiri n’amapikipiki.

Iki cyapa kibuza imodoka zirengeje ubutambike bwerekanywe ku cyapa

Iki cyapa kibuza ibinyabiziga birengeje ibiro byerekanywe ku cyapa muri toni

Iki cyapa kibuza ibinyabiziga birengeje ubugari bwerekanywe ku cyapa muri metero.

Iki cyapa kibuza ibinyabiziga birengeje uburebure bwerekanywe ku cyapa muri metero.

Iki cyapa gisobanura ko umuvuduko ntarengwa ari 30km/hr utegetswe

Iki cyapa gisobanura ko itegeko ryo kutarenza umuvuduko ntarengwa ari 30km/hr rivuyeho

Icyerekezo gitegetswe, gitegeka buri kinyabiziga gukurikira ikerekezo kerekanywe cg kunyura muri kamwe mu byerekezo byerekanywe

Icyerekezo gitegetswe, gitegeka buri kinyabiziga gukurikira ikerekezo kerekanywe cg kunyura muri kamwe mu byerekezo byerekanywe

Iki cyapa gisobanura Ugukikira bitegetswe. Gitegeka buri kinyabiziga kunyura mu ruhande rwerekanwe n’akaranga kerekezo.

Iki cyapa gisobanura Umuhanda urombereye w'ibice by'inshi.

Iki cyapa gisobanura iherezo ry'umuhanda urombereye w'ibice by'inshi

Iki cyapa kimenyesha Umuhanda udakomeza mu ikoni riri ibumoso

Iki cyapa kimenyesha Umuhanda udakomeza mu ikoni riri iburyo

Iki cyapa kimenyesha Umuhanda udakomeza imbere

Icyerekezo gitegetswe, gitegeka buri kinyabiziga gukurikira ikerekezo kerekanywe cg kunyura muri kamwe mu byerekezo byerekanywe

Ibi byapa bimenyesha umuyobozi imbere ibyerekezo biteganijwe mu masangano begereye

Iki cyapa gisobanura uguhigama mu nzira ifunganye. (Igice cyagutse cy'inzira nyabagendwa gituma habaho guhagarika ikinyabiziga kugirango gihe umwanya ibinyabiziga biturutse imbere )